Radio Ijwi Rya Rubanda yakoresheje icyo KIGANIRO-MPAKA isaba ababishaka bose kugira icyo bavuga
– ku bibazo bivugwa ubu mu gihugu cy’Uburundi,
– ku mpamvu zabiteye, ku migambi n’imyitwarire ya opozisiyo na societe civile y’i Burundi, hamwe no
– ku bihugu by’abaturanyi nk’u Rwanda cyangwa bya mpatsibihugu byerekanye ishishikara ridasanzwe mu kwenyegeza akaduruvayo kaharangwa ubu.
Muri iki gice cya 3 cy’ikiganiro-mpaka cyabaye mu Urubuga Rwa Twese rwo ku cyumweru tariki ya 14/6/2015, Madamu MUKAMUGEMA Marie Claire, ahereye ku bizwi neza mu mateka, aratubwira uko ibibazo byo mu Rwanda no mu Burundi ari iby’ubwoko buhorana irari ryo gutegeka abandi.
Leave A Comment