Mu guharanira ko amateka y’igihugu cyacu atakomeza kugorekwa n’abantu bifitiye inyungu zidasobanutse, Madamu Claire Mukamugema, umukobwa wa Perezida wa mbere w’u Rwanda Nyiricyubahiro Dominiko Mbonyumutwa, yagiye atuganiriza kenshi kubyo yiboneye n’ibyo yabwiwe, asaba abanyarwanda gushyira ubwenge ku gihe bakiminjiramo agafu, bakubakira ku byagezweho.
Muri iki kiganiro kuri Radio Ijwi Rya Rubanda, nongeye kuzindurwa no gutanga nk’uko bisanzwe Umuganda we ku bwiyunge bw’abanyarwanda. Aranatwibutsa ko hariya i Gitarama, hasigaye hitwa Muhanga, ahari Sitade ya Demokarasi, hakwiye gushyirwa ikimenyetso kigaragara cyazahora cyibutsa abanyarwanda n’abanyamahanga ko ariho Rubanda yashingiye Republika y’u Rwanda n’ubu tugenderaho.
Leave A Comment