Karekezi Pascal w’imyaka isaga 80 utuye i Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, ni umuhinzi mworozi, ugeze iwe asanganirwa n’ibiraro nka bine by’inka ziganjemo iza kijyambere.

Uyu musaza ubwo IGIHE yamusuraga ku wa 12 Nzeri 2017, yasanze yicaye iwe mu rugo ari kumwe n’umugore we n’abandi basore babiri bita ku matungo ye; afite amateka yihariye, akamenya u Rwanda rwa mbere y’umwaka wa 1961 n’urwa nyuma ya 1994 kuko hagati aho yari yarahungiye muri Uganda nyuma yo kumeneshwa kimwe na bagenzi be mu myaka ya 1960.

By’umwihariko, Karekezi azwi cyane i Kirengeri, abandi bakamwumva mu mateka y’igihugu ku kuba yarakubise urushyi Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida w’u Rwanda kuva kuwa 28 Mutarama 1961 kugeza ku wa 26 Ukwakira1961

Nubwo abara inkuru atibuka neza amatariki, Karekezi abisubiramo uko byagenze adategwa nk’aho byabaye ejo hashize.

Mu Ugushyingo 1959, ubwo mu gihugu harimo umwuka mubi wa politiki, Ababiligi bifashishije amashyaka y’Abahutu bashakaga gukuraho umwami bagashyiraho Repubulika, hari Abanyarwanda benshi batumvaga impamvu ya Repubulika n’uburyo bagiye kwibagirwa ingoma ya cyami bari bamaranye imyaka myinshi.

Amashyaka ya Politiki niyo yari abishyushyemo cyane ku isonga hari MDR Parmehutu yashakaga Repubulika na UNAR yashakaga ubwami. Abanyabwenge b’icyo gihe nibo bari bihishe inyuma y’ayo mashyaka, bagashishikariza n’abaturage kuyajyamo.

Mbonyumutwa Dominiko yabarizwaga mu ishyaka rya MDR-Parmehutu, akaba sous-chef muri Ndiza (Gitarama). Icyo gihe yari umwe mu banyapolitiki bashishikarizaga abaturage kwanga ubwami bagaharanira ko hajyaho Repubulika.

Tariki ya 1 Ugushyingo 1959, Mbonyumutwa avuye mu Misa mu Byimana nyuma y’inama yari yatumiwemo y’aba sous-chef bagize Ndiza, aza gusanga uwamuhaye ayo makuru yaramubeshye.

Misa irangiye mu Byimana, Mbonyumutwa yagiye gusura Padiri Marara wabaga kuri iyo Paruwasi, avuyeyo atashye ari mu nzira nibwo yahuye na Karekezi Pascal n’abasore bagenzi be.

Karekezi n’abandi basore babiri ngo bari bababajwe n’uburyo umwami agiye kuvaho ndetse n’amagambo Mbonyumutwa yagendaga avuga ko bazica Abatutsi.

Karekezi yavuze ko we na bagenzi be bigiriye inama yo gukubita Mbonyumutwa ngo barebe ko yava ku izima akareka kwamamaza Repubulika n’imvugo z’urwango.

Yagize ati “Ibyo yari ashyigikiye se byo kuzasenyera abantu urabona ko ari ibintu byiza? Yari ashyigikiye ko bazasenyera abantu. Aho kugira ngo umuco w’igihugu azawukurikize, yari yarafashe uw’Ababiligi wo kugira ngo u Rwanda ruzabe Repubulika kandi Repubulika icyo yabyaye warakibonye.”

Karekezi avuga ko Mbonyumutwa bari baziranye na mbere kuko avuka mu bice byo hafi y’aho atuye, i Mwendo.

Kubera ko Parmehutu na UNAR (Lunari) ariyo mashyaka yasaga n’ahanganye, hari abakeka ko Karekezi na bagenzi be bakubise Mbonyumutwa batumwe na Lunari, ariko muzehe Karekezi arabihakana.

Ati “Lunari se yadutumye ari iyihe? Ko twari dutuye inaha badutumaga tuva hehe? Twari iwacu na we avuye iwabo ajya iyo akunda kogereza iyo Parmehutu kandi gahunda yayo twari tuyizi ko ari ukuzica abantu nta kindi.”

Karekezi avuga ko bamuteze atashye bakamukubita ariko ngo na Mbonyumutwa yarabarwanyije.

Ati “(Twamukubise) atunyuzeho agiye iriya kuba sous chef. Avuye iwabo i Mwendo…Ntitwamwubikiriye, tumwubikira se kuko twamuboshye. Na we yararwanaga nyine kuko yari ataboshye. Yararwanaga nyine na we…yaboneje agenda nta kindi. Nta rukiko yagiyemo, nta n’abaje kugira ngo bamuhorere. Yarakomeje aragenda ajya kuba sous chef iyo ngiyo. Hanyuma bakomeza kujya babyutsa amacakubiri n’intambara, bigera igihe batangiye gusenya.”

Nyuma yo gukubita Mbonyumutwa, hatangiye ibihuha ko yishwe n’urubyiruko rw’Abatutsi batumwe na Lunari. Abatutsi bamwe batangiye gutwikirwa, barasenyerwa abandi baricwa ari nako ababonye uburyo bahunze.

Mu babara ayo mateka, bumvukanisha ko Mbonyumutwa yakubitiwe urushyi mu Byimana rukumvikanira ku Ndiza, kuko Abatutsi baho bahise bahohoterwa.

Karekezi n’umuryango we bahunze igihugu mu 1961 hamaze kuba amatora ya Kamarampaka. Avuga ko bagiye i Nyanza gutora agezeyo yumva ngo iwe hatwitswe, akomereza mu buhungiro muri Uganda. Yongeye kugaruka mu 1995 u Rwanda rumaze kubohorwa.

Uyu musaza w’imyaka isaga 80 avuga ko atahunze kubera gutinya ko Mbonyumutwa ko azihorera ngo kuko n’ubusanzwe yari agakingirizo k’Abazungu.

Ati “(Azunguza umutwe) Twahavuye tutaneshejwe nta n’ikintu kigaragara nubwo yari ataragaragara. Ni agakingirizo k’abapadiri kuko (Musenyeri) Perraudin yari yashyizeho Kayibanda ari umukozi wabo, byari bitaratyara. Kuvuga ko Mbonyumutwa hari icyo azakora, ntacyo twabonaga.”

Mbonyumutwa yatorewe kuba Perezida n’abayobozi baturutse mu mashyaka y’Abahutu mu nama yabereye i Gitarama, aho niho hemejwe ko ubwami bukuweho burundu ko u Rwanda rubaye Repubulika, Mbonyumutwa atorerwa kuyiyobora.

ku bwe, Karekezi wabayeho ku ngoma ya cyami agaragaza ko amaza ya Repubulika mu Rwanda yazanye akaga kuko ubuyobozi bwayo bwaranzwe n’ivangura.

Ati “Repubulika yaraje abantu barashira, reba na 1994 bishe Abatutsi. Mbere Abanyarwanda se ntibari hamwe, ntibavugaga rumwe, hari amacakubiri yari arimo ? Ariko kuzana amacakubiri n’uwari we wese yabirwanya…Barwanaga no gukuraho ubwami kandi twe ntitwabishakaga.”

Karekezi yemeza ko ubuyobozi u Rwanda rufite ubu butandukanye n’ubw’icyo gihe bakubita Mbonyumutwa, avuga ko Perezida Kagame afite umutima wo kubanisha Abanyarwanda nta vangura.

Ati “Ibyo yavuze byo kurwanya ruswa mu bucamanza twarabimenye rwose. (Kagame) afite umutima wo kugira ngo Abanyarwanda bose basubirane umutima mwiza. N’abakoze Jenoside aravuga ati mutahe, mube Abanyarwanda bamwe.”

Karekezi avuga ko yakwishimira kubona amahirwe yo kuganira imbonankubone na Perezida Kagame.

Abafashije Karekezi gukubita Mbonyumutwa bose bitabye Imana.

Karekezi Pascal afite abakobwa babiri n’umuhungu umwe, abandi bahungu avuga ko baguye mu ntambara yo kubohora igihugu mu myaka ya 1990.

 

Karekezi Pascal wakubise urushyi Mbonyumutwa Dominiko wabaye Perezida w’u Rwanda

 

 

 

Source: http://igihe.com/umuco/amateka/article/ikiganiro-na-karekezi-wakubise-urushyi-mbonyumutwa-wabaye-perezida-wa-mbere-w-u, Yanditswe na Ferdinand Maniraguha,Kuya 13 Nzeri 2017 saa 11:48.