Mbonyumutwa Dominiko  (01.1921 – 26.07.1986). Yabaye Perezida wa mbere w’u Rwanda ubwo yayoboraga Repubulika by’agateganyo kuva kuya 28 Mutarama 1961 kugeza kuya 26 Ukwakira 1961. Niwe wasimbuye Umwami Kigeri V Ndahindurwa ku buyobozi bukuru bw’igihugu, igihe Kongere y’i Gitarama yari imaze guca ubwami no gushinga Repubulika y’u Rwanda. Yasimbuwe ku mwanya wa Perezida na Kayibanda Geregori.

Mbonyumuta Dominiko yavukiye i Mwendo mu Kabagari muri Mutarama 1921. Ababyeyi be ni Semushi na Nyirantaho Veridiyana. Amashuri abanza yayatangiriye i Mwendo mu mwaka w’1929 ayarangiriza i Muyunzwe kuri Misiyoni mu mwaka w’1936. Amashuri yisumbuye yayize i Zaza mu ishuri ry’Abafureri b’Abayozefiti ryateguraga abarimu. Mu mwaka w’1941, Mbonyumutwa Dominiko yashakanye na Nyirabuhake Sofiya babyarana abana 8. Mu mwaka w’1946, Mbonyumutwa Dominiko yafashe abana 2 ba mukuru we Rugina wari umaze kwitaba Imana abarera nk’abe.

Arangije ishuli ry’ubwarimu, mu mwaka w’1940 yakoze akazi k’ubwarimu muri SOMUKI aho yigishaga abana b’ababiligi. Muri 1942 yagiye kwigisha ku Kamonyi, aho yakoze kugeza mu mwaka w’1945. Muri 1945 yasubiye i Mwendo, aho yigishije kuri Misiyoni ya Muyunzwe. Mu mwaka w’1948 Mbonyumutwa yahagaritse gukora akazi k’ubwarimu, ajya gukora nk’umukarani kuri Teritwari ya Gitarama.

Mu mwaka w’1952 Mbonyumutwa yabaye sushefu wa Mahembe ku Ndiza. Yahawe susheferi nshya. Yari ingarigari ya shefu Kayumba Alegizanderi wategekaga Ndiza akaba n’umwiru ukomeye. Yazanye uburyo bushya bwo gutegeka susheferi.

Yahaye indangamuntu abaturage, bareka kwitwa aba shefu runaka. Yakuyeho ibyo guha amaturo umuzungu wabaga yaje mu nkambi. Abantu benshi bamaze kumva ibyo yakoraga, bavuye mu yandi ma susheferi baza gutura muri susheferi ye. Abakoraga barahembwaga, kandi abantu barareshyaga iby’uko habaho abatutsi badakora n’abahutu babakorera yari yabikuyeho.

Yakanguriye abaturage ba Mahembe kurwanya impyisi zatwaraga abana n’amatungo magufi, maze bazicira mu ndiri yazo mu misozi y’i Mahembe. Ibi byo kurwanya impyisi yabikoranye na za susheferi bari begeranye, bituma aba ikirangirire. Bahigaga kuwa gatanu nimugoroba bagatahuka ku cyumweru.

Muri susheferi ye yubakishije amashuri ku mirenge kandi akurikirana ko abana bose bageze igihe cyo kwiga boherezwa mu mashuri. Yarangwaga no kubaha Shefu Kayumba kimwe n’abasushefu bagenzi be. Abasushefu bakoraga akazi ko gucunga uburyo abaturage babayeho, kubabarura n’ibindi byinshi.

Kuya 1  Ugushyingo 1959, ubwo yari yagiye kwifotoza i Gitarama abisabwe na shefu we Kayumba, Mbonyumutwa Dominiko yanyuze kuri Misiyoni ya Byimana mu misa ya saa yine kugira ngo abashe kujya gusura umukobwa we wigaga aho mu Byimana mu mwaka wa karindwi yitegura kujya mu mashuri yisumbuye. Misa ihumuje yagiye gusura umukobwa we ku ishuri. Ataha mu ma saa sita n’igice. Anyura kuri Misiyoni gusezera ku bapadiri. Ageze i Bukomero hafi y’ikibuga cy’umupira ataha, insoresore z’abatutsi zashatse kumukubita ariko kubera yari afite ibigango, yabashije kwirwanaho maze arazicika.

Ku ya 2 Ugushyingo, nimugoroba, Mbonyumutwa Dominiko atwawe mu modoka n’incuti ye yaje kubaza umuyobozi w’ishuri Desimeti uko umukobwa we amerewe. Muri iyo minsi aho mu Byimana abahutu baratwikiwe. Abatwikaga ni abatwa bari bayobowe na Denderi (umuzirankende w’umututsi wakoraga kwa Kankazi). Inzu ya Mbonyumutwa y’i Mwendo yaratwitswe.

Mu rwego rwo kugarura umutekano mu gihugu ababirigi bafunze bamwe  mu bakekwagaho kuba barateje imvururu mu gihugu mu Gushyingo 1959. Mbonyumutwa Dominiko yasabwe gusobanura ibyamubayeho abikora muri raporo yahaye umubirigi witwaga Jaspers.

Mu Ukwakira 1960, bimaze kugaragara ko Umwami atagarutse mu gihugu, hashyizweho Inama Nkuru y’Igihugu y’Agateganyo yasimbuye iyariho yashyirwagaho n’umwami. Iyo Nama nkuru y’Igihugu y’Agateganyo yafashe inshingano zo gukemura ibibazo by’ubuyobozi bw’igihugu. Yashyizeho Guverinoma y’agateganyo. Iyo Guverinoma yari irimo Abanyarwanda n’ababirigi. Minisitiri w’intebe wayo yari Kayibanda Geregori. Mbonyumutwa Dominiko yari umunyamabanga muri minisiteri y’ingabo z’igihugu. Ni muri urwo rwego rw’umunyamabanga Mbonyumutwa yashishikarije ba Habyarimana Yuvenali, Nsekarije Aloyizi na Ruhashya Epimaki kwinjira mu ishuri rya gisirikari ryari rimaze gushingwa i Kigali.

Kuya 28 mutaramu 1961, muri Kongere yahuje abakonseye n’ababurugumesitiri i Gitarama, Mbonyumutwa Dominiko yatorewe kuba Perezida w’agateganyo wa Repubulika y’u Rwanda. Bityo aba abaye Perezida wa mbere w’u Rwanda. Imirimo ya Perezida Mbonyumutwa Dominiko yayikoze neza, yibanda kugukwiza ihumure n’amahoro mu gihugu. Umwanya wa Perezida Mbonyumutwa Dominiko yawuvuyeho yeguye ku bwende bwe kuya 26 Ukwakira 1961. Maze Inteko nshingamategeko itora Kayibanda Geregori kuba Perezida agasimbura kuri uwo mwanya Perezida Mbonyumutwa Dominiko.

Mbonyumutwa Dominiko yabaye Visi Perezida w’urukiko rw’ubujurire rw’i Nyanza kuva mu Ukwakira 1961 kugeza muri Kamena 1964, aho yagize ikibazo cy’uburwayi akajya kwivuriza mu Busuwisi. Amaze gukira indwara, Mbonyumutwa Dominiko yagarutse mu Rwanda maze ahatanira gutorerwa kuba depite mu matora yabaye mu mwaka w’1965. Yaratowe aba depite mu nteko yakoze mu myaka y’1965-1969. Mu mwaka w’1969, Mbonyumutwa Dominiko yabaye umwe  mu bataye umurongo.

Kuva mu mwaka w’1969  Mbonyumutwa Dominiko yarikoreye ku giti cye. Yakoze iby’ubuhinzi, ajya muri koperative yo gucukura  gasegereti. Acunga ishyamba rye. Yubatse inzu y’urubyiruko i Remera. Mu mwaka w’1978, Inama ya Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Urwego rw’Igihugu rw’amashimwe, yemeza ko Mbonyumutwa Dominiko arubera umuyobozi.

Mbonyumutwa Dominiko yahawe umudari w’ishimwe nk’umwe mu baharaniye ubwigenge na demokarasi mu Rwanda. 

Mbonyumutwa Dominiko yitabye Imana kuya 26 Nyakanga 1986 mu Bubiligi aho yari yaragiye kwivuza. Yashyinguwe mu cyubahiro kuri Sitade ya Demokarasi i Gitarama kuya 1 Kanama 1986. Mu ijoro ryo kuya 1 Gicurasi 2010, imva ya Nyakubahwa Mbonyumutwa Dominiko yarataburuwe kw’ itegeko rya leta ya FPR, aho umurambo we washyizwe ntihazwi kugeza magingo aya.

Byandistwe na

Maniragena Valensi

Nzeyimana Ambrozi

 

__________________________________________________________

1 SOMUKI – Societe Miniere de Muhinga et de Kigali

2 Inkambi (Gite) ni inzu abazungu babagamo iyo babaga baje mu byo kugenzura uko ibintu byifashe ahantu aha n’aha.

3 Ubuhamya bwa Madamu Mukamugema Mariya Kalara, umukobwa wa Mbonyumutwa Dominiko. Bwakiriwe kuya 1 Werurwe 2018.

4 Umwami Kigeli V Ndahindurwa yagiye mu birori byo kwizihiza ubwigenge bwa Kongo mbiligi byabaye kuya 30 Kamena 1960. Kuva ubwo ntabwo yagarutse mu gihugu. Ubutegetsi bw’ababirigi bwakoze ibishoboka byose kugira ngo atabasha kugaruka mu Rwanda.

5 Inama Nkuru y’Igihugu – Conseil Superieur du Pays. Inama Nkuru y’Igihugu yari igizwe n’umwami, hamwe n’abatware – yari nk’inteko nshingamategeko.

6 Inama Nkuru y’Igihugu y’Agateganyo –Conseil Superieur Provisoire

7 Guta umurongo byavugwaga ku banyapolitiki babaga batabona ibintu kimwe n’abari ku isonga ku buyobozi bw’igihugu. Uwabaga yataye umurongo ntiyabashaga gukora mu nzego za Leta.